UBUTUMWA BURUTA INTUMWA

Dismas Kaboyi

Illustration of the book : UBUTUMWA BURUTA INTUMWA

Abantu ni magirirane kandi inkingi imwe ntigera inzu ! Abategetsi bubaka ibihugu kandi bakabirinda abangizi, naho abahanzi bo bubaka umuryango w'abantu bafite ubumuntu. Mwarimu Mizero na we yahara- niye kubaka ubumuntu muri Nyarugando, igihugu umwijima wagize imbata, ugatera abagituye gutangana, gutongana no guterana. None agahinda, inzika n'ishavu bikomeje Rubatesha ubumuntu. Mu gihe aba- gashize bo bahugive mu guhakirizwa ibukuru, no kurushanwa gutoneshwa n'umuherwe Rwabucakara. Muri icyo gihe abimirizi ba Nyarugando bo ba- tozwaga gukorera hamwe no guhuza umugambi ngo bikize umwanzi. Rwanamiza n'izindi ntumwa basangiye ibanga ryo gushira ubwoba, bafa- tanije na mwarimu Mizero atarajyanwa gutuzwa ahatava izuba, baraha- ranira kwicaza Abagando bose ku gicaniro cy'ubumuntu.

  • Price

    20,00 €

  • Estimated shipping date

    2 days from now

  • Dismas KABOYI ni impuguke mu byerekeye kwigisha, sociologie n'iterambere ry'abaturage bo mu cyaro. Yandika ibitabo bigenewe abato n'abakuru, agamije kumenyekanisha umuco n'ururimi by'abanyarwanda, no kwimakaza ubupfura n'ubumuntu.

    View the profile of Dismas Kaboyi
  • Abantu ni magirirane kandi inkingi imwe ntigera inzu ! Abategetsi bubaka ibihugu kandi bakabirinda abangizi, naho abahanzi bo bubaka umuryango w'abantu bafite ubumuntu. Mwarimu Mizero na we yahara- niye kubaka ubumuntu muri Nyarugando, igihugu umwijima wagize imbata, ugatera abagituye gutangana, gutongana no guterana. None agahinda, inzika n'ishavu bikomeje Rubatesha ubumuntu. Mu gihe aba- gashize bo bahugive mu guhakirizwa ibukuru, no kurushanwa gutoneshwa n'umuherwe Rwabucakara. Muri icyo gihe abimirizi ba Nyarugando bo ba- tozwaga gukorera hamwe no guhuza umugambi ngo bikize umwanzi. Rwanamiza n'izindi ntumwa basangiye ibanga ryo gushira ubwoba, bafa- tanije na mwarimu Mizero atarajyanwa gutuzwa ahatava izuba, baraha- ranira kwicaza Abagando bose ku gicaniro cy'ubumuntu. Bazemera se kwicarana bareke kwishakamo abadashakwa? Bazabasha kwimura inzigo n'inzangano, bimike urukundo nyarwo, impuhwe zidatoranya uwo zibera n'uwo zibenga? Keretse nibizera ho imbaraga z'urukundo ari zo zizabatsin- dira kamere hora ibatsindagiramo guhora no kwihorera; imbabazi zikaba item bazambukiraho bagasiga inyuma inzigo n'inzangano, bagasukira rimwe amarira y'ibyishimo. Bakarizwa n'uko gutera no guterwa, ihunga n'ihunguka birangiriye ku gicaniro cy'ubumuntu. N'uko ntawe uzongera kuba incike no gutinya gucilwa n'ijambo. Bakarizwa n'uko nta Mugando uzongera gutungwa no gutunga agatoki uwo batobanye akondo. Baga- tangira umushinga w'amahoro azira amahano n'amahane. Aho nta Mu- gando uzongera Ruba umucikacumu, Ruko bose bazaba bunamuye icumu. Bakaritwara baricuritse barishyira abacuzi ngo baricuremo amasuka, ba- gahinga amahore bagasangira ubuhoro batera imbyino z'amahoro.

  • Page count 321
    Language french
    Type Book printed in grayscale
    Format A4
    Paper Standard paper
    Cover Soft cover
    Binding Perfect binding
    Lamination Glossy
    ISBN 978-2-8083-1641-5